Impamvu n'ikemurwa ry'amakimbirane :

Ibitera amakimbirane:

Kuvutswa ibyangombwa by'ibanze mu buzima: kwiga, akazi, gutura, ubwenegihugu,

Ubuyobozi bubi / imiyoborere mibi ku rwego urwo aro rwo rwose: kutubahiriza uburenganzira bw'abo uyobora, gokoresha igitugu, ikimenyane, amarangamutima, guhubuka, kuvangura, kurenganya, ruswa, ubusambo, ubunebwe, kutubaha indangagaciro, kutuzuza / kwanga kubazwa inshingano, kutoroherana, n'ibindi..

Gukemura amakimbirane:

Gukemura amakimbirane bikurikiza inzira zikurikira:

Gusesengura amakimbirane ariho: 

Gusesengura amakimbirane ni ngombwa kuko ari nabyo bitanga inzira yo kuyirinda no kuyakemura. Kuyasesengura ni ugushaka kumenya:

Ibice bifitanye amakimbirane,(abantu bafitanye amakimbirane bashobora kuba bagaragara cyangwa bihishe inyuma y'abandi),

Icyo abafitanye amakimbirane bapfa (impamvu),

Inyungu za buri ruhande,

Ingaruka z'amakimbirane,

Gushaka umuti w' amakimbirane nyirizina,

Mu gushaka umuti w'amakimbirane umuntu arangwa n'ibi bikurikira :

Kwemera ko amakimbirane ashobora gukemuka,

Kutagendera ku marangamutima

Gutega amatwi, kugira ibanga , kutagira uruhande ubogamiraho

Kwirinda guca urubanza

Gufasha impande zombi kubona icyo zihuriraho,

Kudashyira imbere kugaya amakosa ya buri ruhande,

Gufasha impande zombi gushakisha inzira zo gukemura amakimbirane,

Gufasha ko habaho imishyikirano , kandi buri ruhande rukagira icyo ruvanyemo,

Kwiyambaza undi muntu wo gufasha mu bwunzi bibaye ngombwa.

Uruhare rw'impande zifitanye amakimbirane ,

Kugira ngo amakimbirane akemuke, uruhare runini ni urw'impande zifitanye ikibazo
cyateye amakimbirane, mu nzira yo gukemura amakimbirane, zigomba kurangwa n'ibi bikurikira:

Kugira ubushake bwo kuganira ku bibazo byateye amakimbirane,

kwemera amakosa n'intege nke umuntu ashobora kugira(kwicisha bugufi),

kwemera ko urundi ruhande rushobora kugira ukuri no gutanga inama,

kuva ku izima

Inzira/ uburyo bwo gukemura amakimbirane ,

Amakimbirane ashobora gukemurwa n'abayafitanye ubwabo, bashobora kwiyambaza umuntu ubibafashamo, ariko hashobora no kwiyambazwa izindi nzira zishyiraho uburyo ayo makimbirane akenmurwa.

Kugira inama ifasha abafitanye amakimbirane kuyavamo zituma bibonera ubwabo ibisubizo ku bibazo byateye amakimbirane,

Gushakisha ubwumvikane bafashijwe n'undi muntu,

Gutanga umurongo ngenderwaho,

Gutanga amabwiriza cyangwa gufata icyemezo bigamije kurangiza ibibazo byateye amakimbirane,

Kwifashisha inzego ziriho zifite ububasha bwo gukemura ibibazo byateye amakimbirane,

Gutanga ibihano.

Izi nzira zishobora gukoreshwa ari nyinshi icyarimwe cyangwa imwe ukwayo, bitewe n'imiterere y'ibibazo byazanye amakimbirane.